Umushinga “Partnership for Peaceful Rural Transformation” uje guteza imbere icyaro no gukemura ibibazo bishingiye ku butaka

m_Umushinga

Umushinga “Partnership for Peaceful Rural Transformation” uhuriweho n’abafatanyabikorwa batatu ari bo International Alert, Pro – femmes Twese Hamwe n’urugaga Imbaraga watangijwe ku mugaragaro mu karere ka Rutsiro tariki 21/08/2013 witezweho guhindura imyumvire y’abaturage,  guteza imbere icyaro no gukemura ibibazo bishingiye ku butaka.

Bazigaga Gloriose uyobora International Alert mu Rwanda no mu Burundi yavuze ko impamvu batekereje uwo mushinga ari ukubera ko mu isesengura bakoze mu mwaka wa 2012, basanze amakimbirane ashingiye ku butaka ari ikibazo gikomeye ku buryo mu nkiko nyinshi usanga ari cyo kigaragaramo cyane ku rugero rurenga 60%.

Ati “tukumva rero umusanzu tuzatanga nk’umuryango uharanira amahoro ari uko ayo makimbirane ashingiye ku butaka yagabanuka noneho abaturage bakarushaho kwiteza imbere.”

Ngo bazibanda ku makimbirane aturuka ku butaka kuko ari menshi bitewe n’uko abantu biyongera,  mu gihe ubutaka bwo butiyongera.

Abitabiriye umuhango wo gutangiza uwo mushinga basobanuriwe ko ibikorwa byawo bigamije kugabanya amakimbirane ashingiye ku butaka ndetse no gufasha abantu kugira ngo barenge imyumvire yo kumva ko bahora bahanganiye ku butaka. Abaturage ngo bazafashwa kumva ko ubutaka bukwiye kuba ipfundo ry’ubukire, aho kuba ikibazo hagati y’abavandimwe.

Gahunda z’uwo mushinga zose zizajya zikorwa binyuze mu biganiro bihuza abakozi b’uwo mushinga, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage mu rwego rwo kurebera hamwe ibyiza bimaze kugerwaho ndetse n’ibikeneye guhindurwa kugira ngo ibintu bigende neza.

Abazashyira mu bikorwa uwo mushinga barateganya no guhugura komite z’ubutaka zishinzwe gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka ku rwego rw’utugari hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari kugira ngo bazajye bakemura ikibazo ariko badateje ikindi.

Bimeyimana Fidele ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Rutsiro yavuze ko uwo mushinga bawakiriye neza kuko uje ari nk’igisubizo cy’ibibazo bikunze kugaragara mu karere by’amakimbirane ashingiye ku butaka, bakaba bizeye ko amakimbirane azagabanuka aho uwo mushinga uzakorera.

Bimenyimana ati “ mu by’ukuri ikibazo cy’ubutaka ni ikibazo cy’ingorabahizi bitewe n’uko ubutaka budakura kandi abaturage bagenda biyongera umunsi ku munsi. Uyu mushinga uje gukangurira abaturage kubyara bacye, bihuje n’ubutaka bafite, ikindi ni uko uje kudufasha mu bikorwa byo kongera umusaruro, kuko abaturage bazakangurirwa guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe cyatoranyijwe.”

Biteganyijwe ko uwo mushinga uzamara imyaka itatu. Watangiye tariki 01/05/2013 ukazarangira tariki 30/05/2016. Mu karere ka Rutsiro uzakorera mu tugari 18 two mu mirenge ya Rusebeya, Murunda, Musasa na Kivumu.

Ibikorwa bazakorera mu karere ka Rutsiro mu myaka itatu bizatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 165.

Uwo mushinga ni mushya mu Rwanda ukaba watangijwe bwa mbere mu karere ka Rutsiro, ariko ukaba uteganya gukorera no mu turere twa Huye, Ngororero no muri Ngoma.

Ibikorwa nyir’izina by’uwo mushinga mu karere ka Rutsiro bizaba bikorwa n’umuryango w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda witwa “Imbaraga”.

Bazaba bafite umukozi uhoraho mu karere ka Rutsiro kugira ngo yegere akarere n’imirenge ndetse agenzure ibikorwa, asure n’abaturage mu rwego rwo kunoza imikoranire, uwo mukozi akazaba ahari mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda 2013.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: